Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu. Yabinyujije mu butumwa yatanze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, aho yashimiye Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda, avuga ko bazakomeza gufatanya ku bw’inyungu z’umugabane.

Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame ku bwo kongera gutorwa nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyuma y’uko ejo hashize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ku mugaragaro ibyavuye mu matora. Niteguye gukomeza gukorana na Guverinoma uyoboye kugira ngo tugere ku ntego dusangiye ku mugabane wacu, amahoro, iterambere n’ubukungu.”

Ibi abitangaje nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaje bidasubirwaho ko Kagame ari we watsinze amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99,18%. Mu gihe abo bari bahatanye ari bo: Dr Frank Habineza yagize amajwi 0,50% na Mpayimana Philippe wagize 0,32%.

Moussa Faki Mahamat yunze mu byemejwe n’indorerezi zaba izo mu Rwanda n’izo ku rwego mpuzamahanga, avuga ko amatora mu Rwanda yabaye mu mucyo, mu bwisanzure ndetse nta kubogama kwabayemo.

Afurika Yunze Ubumwe yashimiye Abanyarwanda kuba barashyize mu bikorwa uburenganzira bwabo bwo gutora abayobozi bifuza binyuze mu mahoro n’umutuzo, ishima ko u Rwanda rwakoresheje amafaranga yarwo mu gutegura amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *