The Flash Blitz- Igisata cy’Amakuru avugwa mu myidagaduro kuri KARAME NANONE. Ni buri munsi.
1. Umunyarwenya Nkusi Arthur uzwi nka Rutura wanakoze umwuga w’itangazamakuru igihe kinini, ari mu byishimo nyuma yo kurangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, agahabwa impamyabumenyi y’iri shuri ryo mu Bwongereza.
Uyu munyarwenya uri mu ba mbere bafite impano yo gusetsa mu Rwanda no mu karere, yagaragaje ko yahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024.
2.Umuraperi P-Fla yatangiye urugendo rwerekeza mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024.
Aherutse kubwira InyaRwanda dukesha iyi nkuru, ko gutumirwa Dubai biri mu murongo wo gukomeza gishimangira ko uyu mwaka ari uwa Hip Hop.
3. Producer Prince Kiiiz uherutse gusezera muri Country records agashinga studio ye yise ‘Hybrid Music’, yamaze gusinyisha umuhanzikazi mushya witwa La Reina.
4. Umunya-Nigeria Ayobami Olaleye wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nka Phantom amaze iminsi i Kigali aho mu bimugenza harimo gukora indirimbo z’abarimo Bwiza na Bruce Melodie.