Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu 29 byo hirya no hino ku Isi, nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bumushimira ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Perezida yashimiye ibyo bihugu mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Ibihugu yagaragaje ko byamwoherereje ubutumwa bumushimira biciye mu bakuru babyo, aba za Guverinoma zabyo ndetse n’abadipolomasi ni Barbados, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Ibirwa bya Comores, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopie, Guinée-Bissau, Guinée-Conakry, Kazakhstan, Kenya, Liberie na Madagascar.
Birimo kandi Ibirwa bya Maurice, Maroc, Mozambique, Oman, Qatar, Sénégal, Ibirwa bya Seychelles, Somalie, Sudani y’Epfo, u Busuwisi, Tanzanie, Türkiye, Uganda, Venezuela, Zambie n’ibindi.
Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko u Rwanda rwiteze “gukomeza umubano wunguka ku bw’abaturage bacu ndetse no hagati yabo”.
Amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga, yerekana ko Perezida Paul Kagame yayatsinze ku majwi 99.18%.
Dr Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda wamuguye mu ntege yagize amajwi 0.50% na ho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0.32%.