Perezida Xi Jinping yoherereje Kagame ubutumwa bumushimira, nyuma yo kongera gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda.

Perezida Xi mu butumwa yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, yamwijeje gukorana na we mu rwego rwo kwagura ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no guteza imbere ubucuti bw’ibihugu byombi bukagera ku rwego rushya.


Ati: “Mfite ubushake bwo gufatanya nawe nyakubahwa Perezida, kugira ngo dukomeze kongera icyizere muri Politiki, kwagura no kurushaho kunoza ubufatanye bufatika mu nzego zitandukanye ndetse no kuzamura umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi tuwugeze ku rundi rwego rushya”.

Amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, yerekana ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 99.18%.

Dr Habineza Frank yamukurikiye ku majwi 0.5%, Mpayimana Philippe aba uwa gatatu n’amajwi 0.32%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *