Umunara wa mbere wa satellite muri Afurika wubatswe i Rwamagana

KARAME NANONE: Amakuru yizewe kandi ku gihe.

1. Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Barbados, Mia Amor Mottley bashimye Perezida Paul Kagame watsinze amatora agize amajwi 99.18%, bamwifuriza ishya n’ihirwe muri manda nshya agiye kuyoboramo u Rwanda.

2. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ishimira Abanyarwanda bose uko bitwaye mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida n’amatora ku mwanya w’Umukuru w’igihugu n’uw’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

3. I Rwamagana, huzuye Teleport, icyanya kizajya gikusanyirizwamo amakuru ava kuri Satellite. Ubu hamaze gushyirwa Antenne ya mbere muri nyinshi zizahubakwa. Iri mu Rwanda, nta yindi binganya ubushobozi muri Afurika hose.

MU MAHANGA

4. Donald Trump yavuze ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, amukumbuye ndetse ko yifuza ko yazatsindira umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.

5. Polisi yo mu Bufaransa yafunze inkengero z’Umugezi wa Seine uzaberaho ibirori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya 2024, ku buryo nta muntu ushobora kuhagera atabifitiye uburenganzira.

6.Visi Perezida wa Zambia, Mutale Nalumango yashimye Guverinoma y’u Rwanda yahaye igihugu cye inkunga ya toni 1000 z’ibigori, agaragaza ko bizaramira ubuzima bw’abantu benshi mu bice bitandukanye byazahajwe n’amapfa.

7.Umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abantu bagera kuri 20 mu minsi ine ishize muri teritwari ya Beni, intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuyobozi wa segiteri ya Mbau muri iyi teritwari, Léon Siviwe, yatangaje ko muri aba bamaze kwicwa, harimo barindwi biciwe mu gace ka Batangi.

KARAME NANONE – Amakuru yizewe kandi ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *